Ibisobanuro by’ubwanditsi:
- Ubu butumwa bwanditswe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, busohoka mu Cyongereza ku rubuga rwa Imbuto Foundation
- Ubwanditsi bwa La Une bwabushyize mu Kinyarwanda kugira ngo bububagezeho hano.
“Umugore mwiza atanga byose, agakenera bike. Kubaha bikamubera ikamba.”
“Umugabo nyawe agira inshingano imwe yo guhahira urugo; arayobora, agategeka nta komyi”
“Gushyingirwa kugamije gusa kubyara abana…urukundo n’ibyishimo ni nk’amahirwe y’inyongera.”
Nizeye ko aya ari amagambo y’ibihe byahise.
“Mu rushako, byose mu ni mirongo itanu kuri mirongo itanu, itegure kubara neza!”
“Buri gihe banza wihitemo wowe ubwawe, bizatuma ubona umwiza kurusha.”
“Niba uwo wahisemo atanogeye abandi, ubona koko uyu ari we ugukwiye?”
Biragaragara ko ibi ari ibitekerezo by’igihe cyacu. Reka tuvuge, nk’uko dusanzwe tubigenza.
Tuvuge ibyacu, mu buryo bwacu. Ntitugamije guca imanza, cyangwa gushaka kwemerwa n’abaturi kure. Twemere kwakira itandukaniro ry’ibihe, kuko bidufasha kwagura uburyo dutekereza tukarushaho gusobanukirwa. Nimucyo tuganire mu bwisanzure no mu mutuzo. Ndanditse, ariko kandi nizeye no gutega amatwi.
Ngira ngo ni urukundo mfitiye urubyiruko… Ngira ngo ni ukubera ko nkunda urukundo. Ariko ineza y’umuryango nyarwanda – urwibutso rw’urubyiruko rwacu – haba ku bijyanye n’ubuzima bwuzuye bwa muntu, izahora ari intego yanjye nkuru.
Hari aho nshobora kuba narabivuze mbere, ariko mfite ishema ryo kongera kubisubiramo: Kugira imiryango ihamye bigomba kuba intego yacu kugira ngo u Rwanda, igihugu kirimo gukira ibikomere by’umubiri n’iby’umutima, na cyo kibe gihamye.
Mu minsi ishize nitabiriye igikorwa nakurikiyemo ikiganiro – cyibanze ku iterambere ry’ingo z’abashakanye zitaramara imyaka myinshi (zikiri nto) – nahakuye ibitekerezo byiza, nshaka kubashyirira ku meza.
Haba hari ikintu cyo gutera impungenge?
Namwe mwarabyiboneye; ku isi hose, kwigunga biragenda biba ikibazo rusange, mu bihugu bimwe na bimwe ho binagafatwa nk’“icyorezo”.
Hagati aho, mu biganiro by’iki gihe, urugo rurimo gufatwa nka Purugatori… aho abashakanye bananiwe kuganira, abana ubwabo bakumvwa nabi, inzozi n’icyizere by’abantu bigakendera buhoro buhoro, bikagera n’aho kuzima.
Sinemera ko iterambere ry’iki gihe ari ryo twashinja ibi byose… ariko kandi mfite n’icyo kubivugaho.
Urugo rwahoze ari urw’abasangiye intego, ubu rurasenyuka bitewe no kwigunga kw’abarugize; kubera kwiyumva k’umwe ko arusha undi ubushobozi. Ibi ni ibitekerezo akenshi by’inarijye (kwikunda) nyamara ni ibitekerezo bidafite ishingiro.
Kuba nyamwigendaho birarushaho kwiyongera, ari byo bituma ku isi yose umuryango wugarijwe.
Mu bihugu byinshi, imiryango igizwe n’abakuze, aho usanga umubare w’abana bavuka waragabanutse. Ibi biterwa n’igitekerezo cya benshi ko kwigira ubwawe ari uburenganzira.
Hari “imigenzereze mishya” numva, nkasanga isekeje kandi itangaje. Ese ni gute umuntu ashobora kuvoma umubano hanze ya kamere, agashyira ku ruhande umushyikirano dusanzwe tuzi, kuboneka no kwita ku bintu bigasimbuzwa imashini cyangwa porogaramu za mudasobwa?
Ni gute umuntu ashobora kwishingikiriza, cyangwa gusaba imbuga nkoranyambaga ngo zimushakire “umukunzi” akwiye gukurikira, agasimbuza ibiganiro nyakuri n’umushyikirano utumenyetso twa “likes” na “emojis”, kurambagiza bigasambuzwa uburyo bw’iyakure bukonje kandi budasaba gushyiraho umwete?
Birashoboka ko mwebwe rubyiruko, mufite ubuzima bubagoye!
Ariko ku rundi ruhande, mufite ibikoresho bidasanzwe byo kubaka no kubungabunga umubano mwiza kandi usesuye. Mu biganza byanyu, mufite ibyangombwa byose byabafasha kugera no kwita ku bo mukunda, mu masegonda make, mushobora gusuhuza, kuvuga ijambo ryiza no kubara inkuru zisekeje. Ikoranabuhanga ry’iki gihe, ryoroheje ibintu ku buryo butigeze bubaho mbere.
Ku bantu nkatwe, aho mu gihe cyacu guhamagara kuri telefoni zitagendanwa byari imbonekarimwe, tugategereza twihanganye kuzabona ibaruwa iturutse mu iposita, ibaruwa yandikishije intoki yakugeraho ugasanga wandikiwe amagabo make (utitaye ku mubare w’amapaji), twe twategerezaga amezi ndetse n’imyaka tutabonana n’abo dukunda. Urubyiruko mwebwe, ubu mufite amahirwe adasanzwe, impano y’agaciro gakomeye, hafi kugira umugisha n’ibitangaza. Mbega ukuntu twe twari kubikunda cyane!
Bijya bingora kumva neza iby’iyi si y’iki gihe, iyi si y’ikoranabuhanga kandi ituwe n’abantu. Ihagaze ku rubibi hagati y’ibyahozeho kandi ibyigizayo, n’igihe kizaza gikomatanya byose, ariko na cyo kitagaragaza icyizere.
Byatangiye ryari ngo dukure twihimbaza twebwe ubwacu? Tugashimagiza ubunebwe mu bwo kutita ku bandi, no kwita ku mutima w’undi?
Umuntu ni ikiremwa cyagenewe kubana n’abandi
Twaremwe ngo dushake inshuti, dusangire ubunararibonye n’intego, dukurire hamwe, dushyigikiwe n’urukundo no kwita bamwe ku bandi.
Birashoboka ko hari ubwisanzure mu kwemera ibyo umuntu akenera: kubaho muri ubu buzima ufite uwo muri kumwe, urebwa, wumvwa, witabwaho igihe uri mu ntege nke, unashimirwa igihe hari ibyo wagezeho.
Tuzi ko ubufatanye buhamye butuma umuntu abaho atekanye mu marangamutima no mu mibereho: bigabanya umuhangayiko, bikomeza imibanire y’abantu, byubaka neza imibereho mbamutima, byongera ubushobozi bwo guhangana n’umujagararo. Ni byo kamere yateganyije: Ni ahantu abakundana bubaka ibihora bibibutsa ibyiza, bagakomeza kuryoherwa n’intego hamwe n’inzozi basangiye bari kumwe. Urugo ruryoshye ni urutuma abashakanye bashobora kwisanzura umuntu ku giti cye, mu muryango no mu nshingano z’umwuga.
Abana bakurira mu ngo zibitaho neza, bazagira amahirwe yo kuba abanyempuhwe, bifitemo ikinyabupfura, banagire imibanire myiza n’abandi. Ibi ntabwo ari inzozi; ni ibintu bifatika tugomba kuzirikana, muri iyi si itera imbere kandi ihindagurikana umuvuduko.
Inshingano se? Umutwaro se? Ninde wamenya?
Hari umunsi numvise ijambo “intambara ishingiye ku bitsina” maze ntekereza ko, nk’uko bikunze kuvugwa, Ying yaba arwanya yang we, cyangwa Yang na we arwanya Ying we (Imana yonyine ni yo izi ubifitemo inyungu) birambabaza cyane. Bimaze iki kwishyira hejuru kandi ubufatanye ari bwo bubafitiye akamaro? Ibi bibangamiye urukundo n’ingo zitekanye. Biterwa n’iki ngo abantu be gukorera hamwe?
Yego, kuba abantu bose bareshya byo ntibigibwaho impaka. Ariko, muri iki gihe cyo kubaka ubushobozi, abashakanye bashobora gutakaza ibyabafashaga kubungabunga urugo rwabo ruzima.
Inshingano za buri wese zikunze kwibazwaho cyangwa guhakanwa bitewe n’“ihangana rishingiye ku giitsina”… batitaye ku guhindura izi nshingano bijyanye n’imbaraga z’umuntu, imiterere ye, n’igihe turimo.
Iki si igitekerezo cyo gushaka kugarura ubusumbane bwahozeho; ahubwo ni ukwibutsa ko inshingano, zemeranyijweho, zijyanye n’imiterere y’umuntu, kandi zishingiye ku bwubahane, zizahora zikomeza ubumwe bw’umuryango.
Gushyingirwa biranezeza, ariko wakura he umurongo ngenderwaho?
Uko iminsi igenda ihita, mu biganiro rusange, abantu barushaho kudahana imbabazi.
Ubuhangange bushingiye ku miterere kigabo buragenda busesengurwa nabi, bikagenda byivuguruza kandi bigashyira umugogoro ku rubyiruko rurimo kwinjira mu myaka y’ubukure.
Ku rundi ruhande, mu mibanire, uruhare rw’abagore mu rugo ntiruhabwa agaciro, kandi ibibazo bibangamiye abagore, byaba ibishingiye ku mubiri n’ibishingiye ku marangamutima, bikomeje kwirengagizwa.
Nk’uko twese twabibonye, bamwe bahisemo kugenda bitana bamwana muri iyi nzira y’inzitane, buri kiganiro kikaba intambara yo kurwanira ububasha, aho usanga buri wese yegeka ikosa kuri mugenzi we.
Kurinda ururimi, kurubuza ko hari icyo rwangiza kitabasha gusanwa, bisa nk’ibyibagiranye. Ariko gutekereza neza ni ngombwa mbere yo kuvuga, kandi buri gihe kubaha bigomba kugira imbibi zabyo. Guhitamo guceceka na byo si umuti ukwiye; ni igihano cya cyana, kandi no gukankamira undi biganisha ku kumutera ubwoba cyangwa kumutesha agaciro.
Icyiza ni ukuba hagati, kuba umunyembabazi mu rugo mwiyubakiye kandi mugomba kurinda… intambwe ku yindi.
Ibyacu, ku bwacu, bikozwe natwe
Mu Rwanda, intego yo gutaha mu gihugu, irenze kongera kubaka abantu. Nyuma y’imyaka abantu baratandukanyijwe ku ngufu, kongera kubaka igihugu byasabye benshi gutaha; ariko byanasabye kongera kubaka umubano mu bantu, kuboneka, icyizere, serivisi no kubana mu mahoro, mu ntego n’ibyiza bihuriweho.
Byasabye kongera kwiga kubaha urugo, kwita ku bagize urugo, no kwemera kwakira urukundo.
Kuri twe, kubaha, kwiyemeza, no gutanga serivisi mu ngo bigira ingaruka zigaragara: kubaka imibanire mbonezabupfura no gushyigikira isano yo gufatanya kubaka igihugu.
Kuri benshi muri twe bize gukunda u Rwanda bari hanze yarwo, ariko tukaba mu ngo zizihiye u Rwanda, kubaha amategeko no gukunda igihugu bishobora kubakirwa mu rugo, aho ikinyabupfura no kwita ku bandi, biba umusingi wo kubaka umuturage muzima.
Impamvu dukora ibi byose, ni iyo mibanire myiza, ni uko guhuza. Urukundo ni yo mpamvu yo kongera kubaka, gushaka kugera ku byiza no gutinyuka gutekereza byagutse.
Burya rero, “imbaraga z’igihugu zituruka ku gukomera k’urugo.”
Wasanga wibeshya ko igihe havutse ibibazo, wabikemuza gukuramo akawe karenge.
Ariko ugasanga udashobora kubakira ku byo mufite, mu rukundo rwonyine, udatekereje gusigasira igikwiye gusigasirwa.
Akenshi, ibi bisobanuye guhitamo gusubira mu rugo; kunyura mu miraba ihita, kwanga kuva mu bwato, kubera icyo uha agaciro kuruta ibindi, bigatuma uguma mu ngamba.
Byagenda bite aya mahitamo aramutse ari yo karundura?
Ni byo… gukunda no gukundwa. Yego, ni igitekerezo gisanzwe, ariko kikaba igishoro gikomeye kandi kizabyara inyungu nyinshi!
Mureke tugire ingo zacu aho ahantu h’ibyishimo bisangiwe, kandi birambye, ubuhamya bwo kudatezuka, gusangira no kugendana nta we usize undi ibihe byose by’ubuzima.
Ku bantu barwanye urugamba, ariko bakisanga byanze ko bahuza, umuryango ni wo ukwiye kubabera isoko yo gutekana mu kongera kwiyubaka no gutandukana mu bupfura.
Ariko, burya buri munsi w’umubano watanzwe n’ijuru, waba mwiza cyangwa ugoye, ntuzigere utakaza icyerekezo cy’inyungu yo kubona undi munsi muri hamwe: umurage w’urukundo n’amahoro arambye.
Mpora nzirikana ibyiza byanyu!
Byanditswe na:
Nyakubahwa Jeannette Kagame
Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika