Ubutumwa buvuga ngo «nyuma y’iyo mihango, abatumiwe bazakirirwa mu rugo rushya rw’abageni», bwazimiriye he?

Written by

in

Mu myaka ya vuba aha, ubutumire mu bukwe bwasozaga buvuga ngo … nyuma y’iyo mihango, abatumiwe bazakirirwa mu rugo rushya rw’abageni… hakiyongeraho kumenyesha amasaha n’aho urwo rugo ruherereye. Imihango ivugwa yabaga yabanje ni ugusaba no gukwa (akenshi byabaga byarabaye mbere kandi bikabera iwabo w’umukobwa mu rugo), gusezerana imbere y’amategeko no gusezerana mu idini.

Ubutumire mu bukwe bw’iki gihe usanga bwanditseho ko gusaba no gukwa bizabera muri nzu mberabyombi runaka, mu busitani ubu n’ubu, mu ihema iri n’iri cyangwa muri Hoteli runaka. Biragoye kuzongeara kubona ubutumire bw’ubukwe buzabera kwa Naka iwabo w’umukobwa mu gusaba no gukwa, cyangwa kwakira abatumiwe igihe cyo guhekerwa umugeni mu rugo rushya rw’umusore warongoye.

Ubukwe bwahoze buba mu gihe cy’iki cyangwa impeshyi. Ni igihe cy’izuba, nta no kwikanga ko imvura yvunda. Imyaka yabaga yeze cyane cyane amasaka yashigishwagamo ikigage n’ubushera, ibitoki byengwagamo urwagwa n’umutobe w’abatanywa agasembuye.

Ubu gucyuza ubukwe ni ukwikokora   

Iyi ndirimbo ya Senderi iracyumvikana mu matwi ya benshi: Ngo “Salle na sonorisation ngo ni miliyoni …Abasore bo mu mujyi nimuze tugende kurambagiza mu cyaro, hano mu mugi biragoye…birahenze.” Burya umuhanzi ahanga akurikije ibyo abona, ak’abanyarwanda bagira bati “Umugani ungana akariho”.

Ubu umunsi w’ubukwe utangira mu gitondo saa tatu ukarenza saa sita z’ijoro. Imisango yo gusaba no gukwa abenshi barayikererwa, mu rusengero ho hasigaye hajya mbarwa, kwifotoza bitwara umwanya utari muto, kwakira umukwe n’umugeni bitangira salle yuzuye, bikajya gusoza hasigayemo mbarwa, gutwikurura mu gicuku, ahahimbwa ko ari ho ababyeyi bubakiye abana, bikorwa nko kurangiza umuhango, ngiyi isura nshya y’ubukwe bw’iki gihe.

Igisharagati kimukiye “salle”, ubusitani n’amahema byateguriwe kwakira imbaga. Imitako ishashagirana, abakobwa n’abasore benshi bagaragiye umugeni n’umukwe, n’imbaga y’abana bato n’ababyeyi bakuze bo gusohora umugeni, abasore baherekeje mushiki wabo bakamurekura ari uko muramu wabo abapfumbatije ibahasha, impano zipfunyitse zo guhabwa abagize umuryango, imishanana mu gusaba no gukwa, amakote n’amakanzu mu Kiriziya n’gihe cyo kwiyakira, abogoshi kabuhariwe n’inzobere mu gutera abakobwa igishahuro (make up),  intyoza mu guhuza ibiganiro, abasaza bakabiriza imisango, itorero ryo gususurutsa abashyitsi n’abasangwa, abatahira bavuga amazina y’inkwano zatanzwe mu mafaranga, abafata amafoto na videwo, Hoteli cyangwa Resitora zo kugaburira abitabiriye ibirori, umutsima wo gucishamo urutamyi n’imiriro iwuherekeza… ibi byose ni amafaranga.

Ongeraho rero imodoka z’ubwoko bugezweho zirimbishijwe zitwara umukwe, umugeni n’ababagaragiye, ubukode bw’inzu nziza urugo rushya ruzaturamo nibura amezi 3 no kujya mu kwezi kwa buki bikorerwa ku mazi cyangwa ahandi hantu nyaburanga.

Ubu kandi hadutse ibindi bikorwa bitwara amafaranga atari make, ibirori byo gutera ivi bitwara akayabo n’ibyo gutegura umukobwa (byiswe bridal shower).

Ongeraho rero inzoga zikomeye zo gusaba umugeni n’izo kwakira abatashye ubukwe.  Mu misango, ijambo ryose ribanzirizwa no gutura inzoga. Ese mwabonye uko umusaza apfundurirwa inzoga y’ubwoko bumwe yakira mugenzi we, agapfundurirwa inzoga y’ubundi bwoko isaba ijambo ryo gusaba umugeni, kandi abashyitsi basanze afite ubundi bwoko bw’inzoga asanzwe anywa? Biriya birahure bitatu by’inzoga 3 zinyuranye biteretse imbere y’umusaza mukuru, mwe mubona bifite injyana?

Ntibivugwaho rumwe ariko

Bamwe baravuga ko ubukwe bw’ubu burimo gusesagura no kwita ku bigaragarira amaso, ntihategurwe umugabo n’umugore bazuzuza inshingano z’urugo bazaba bamaze gushinga. Uretse amikoro, bitwara kandi n’umwanya wa benshi, nko mu gutanga impano usanga buri wese afata ijambo akanafata ifoto n’abageni, ubukwe bugakweduka birenze urugero.

Nyamara ariko, abandi bavuga ko ibihe byahindutse, isi yabaye umudugudu, umuco munyarwanda wahuye n’indi mico, kandi igihe tugezemo kiyobowe n’ifaranga n’ubucuruzi, ngo bityo ubukwe na bwo bwinjiye mu byinjiriza abikorera barimo abanyempano n’abacuruzi.

Ese mubona bikiri ngombwa ko ubukwe butahwa n’abantu 1000, 800 cyangwa se 500? Ese ubukwe bubaye ubw’imiryango, inshuti za hafi n’abaturanyi, hari icyo byakwica? Ese itorero ry’aho dutuye ntiryakwizihiza ibirori by’iwacu? Ese abasaza duturanye n’abandi bashingwamirimo b’iwacu ntibatuyoborera ibirori neza? …Ibi ni ibibazo bikwiye kubonerwa ibisubizo muri iki gihe.

Impanuro za Madamu Jeannette Kagame: “Urugo ni u Rwanda ruto!”   

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isengesho ry’Abayobozi Bakiri Bato, i Kigali ku cyumweru tariki ya 31 kanama 2025, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko “Urugo ari u Rwanda ruto!”. Kuri uwo munsi, yasabye ko abitegura kurushinga bashyira imbaraga mu kubaka urugo kurusha uko bahugira gusa mu gutegura ubukwe. Yagize ati:

“Iyo urebye usanga imwe mu mpamvu zituma ingo nyinshi zisenyuka ni uko bamwe bashyira imbaraga mu gutegura ibirori by’ubukwe kurusha gutegura urugo nyir’izina. Mukwiye kumenya rero ko kubaka urugo ari ingenzi aho gushyira ubushobozi bwose mu kwitegura ubukwe!”

Mu mpanuro yahaye by’umwihariko abakiri bato, yabasabye kurushaho guhindura iyi mitekerereze nk’abantu basobanutse kandi biyemeje kubaka u Rwanda, nk’uko hari izindi mpinduka bazana mu iterambere.

Madame Jeannette Kagame avuga ko bikwiye kongera gushyira imbaraga muri gahunda yo gutegura abifuza gushinga urugo. Ababyeyi n’imiryango na bo bakaba bagomba kugira uruhare mu gushyigikira no kuba hafi y’abana babo kugira ngo batazasanga baratezutse ku nshingano zo kurerera igihugu no kwita ku murage w’umuryango.

Louise Mushikiwabo we yatanze umukoro

Undi uherutse kugira icyo abivugaho kuri iki kibazo ni Madamu Louise Mushikiwabo, inshuti y’urubyiruko akaba akunda kuganira na benshi ku mbuga nkoranyambaga, na bo bakamwibonamo ku buryo basigaye bamwita Mushikiwabashou, izina na we yishimira.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Uyu munyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi w’igifaransa, ku cyumweru tariki ya 14 Nzeli 2025, yatanze intashyo ariko atanga n’umukoro ku bikwiye gukosorwa:

“Abachou, muraho se! Ko mumbanye ba Mutimudakumbura? Ndabaramukije cyane, njyewe murabizi ko mpora mbifuriza ibyiza gusa! Rero mperutse iwacu, mpava nkihakumbuye, ndetse mbona bamwe muri mwe, nihuta… Gusa inshuti n’abavandimwe ntibyoroshye kubaramutsa bose. Ariko mbega ubukwe bwinshi, bujyamo byinshi na benshi kandi kenshi!! Abachou bagishaka rero, tudaheje na ba mwana mbona mukwiye kutwigira uko tudatakaje umuco wacu, twakora bike byiza! Abato mugishaka, natwe tubakunda, murabona twabigira dute?”

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abakoresha imbunga nkoranyambaga

Ku butumwa bwa Louise Mushikiwabo, hari ibitekerezo by’uko iki kibazo cyakemuka byamusubije, birimo no gufatira urugero ku bukwe bwo mu bihe bya COVID.

Umwe ati “iyi ngingo irakomeye. Hari umuco, igitutu no kwiganana. Uwagira uko agira yashyiraho amabwiriza. Uwakora inyigo y’ukuntu muri COVID-19, abantu bishimiraga gukora ubukwe bw’abantu 30 vuba vuba inama y’abaminisitiri itarahinda imyanzuro. Ngira ngo umuntu yaheraho agashaka n’uko n’ubu byahabwa umurongo ndetse n’amasaha abantu babibamo akagabanuka kuko birakabije pe.”

Undi na we ati “icyo natangaho inama: Kurongora si ukwimurika ngo barebe uwaserutse neza kandi uberewe. Si isiganwa ry’uwagiye mbere cyangwa nyuma. Ntibyakabaye gusesagura. Ahubwo, uko mbyumva, umugore ni uwubaha umugabo, na ho umugabo akaba ukunda umugore, si ugushyingiranwa n’amafaranga cyangwa ibya mirenge.”

Hari n’uwasubije ati “abantu bari mu myaka yo gushaka bakwiye kwiga neza uko ubukwe butaba impamvu yo gukena kandi amikoro yabo yari ahari ahagije. Nta mpamvu yo gufata inguzanyo yo gukora ubukwe.”

Comments

One response to “Ubutumwa buvuga ngo «nyuma y’iyo mihango, abatumiwe bazakirirwa mu rugo rushya rw’abageni», bwazimiriye he?”

  1. @lph@ Avatar
    @lph@

    Unyibukije hambere aha, iyo umuryango wagiraga ubukwe, abaturanyi bose (abagabo barikoraga bakubaka igisharagati, bagatira intebe, amahema yo gusakara igisharagati, abandi bakenga agashera. Ababyeyi nabo mubikari babaga bashyashyana bategura ibiribwa, n’uburyo ibinyobwa biri bugere ku bashyitsi n’abasangwa.
    Sindwanya ibikorwa ubu, kuko bifite ibyiza byabyo. Gusa twibuke gushima aho twishyikira kandi twirinde gusesagura ibyo dutunze, ngo tugere no mu byo twari kuzatunga binyuze mu madeni dufata kubera ubukwe.
    Mugire Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *