Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Mutarama 2026, Umuryango FPR Inkotanyi watangaje ku muragaragaro, ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zawo, imyanzuro y’Inama Nkuru yawo yateranye mu mpera z’umwaka ushize wa 2025.
Kuwa gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi | Rusororo mu karere ka Gasabo hateraniye Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR Inkotanyi iyobowe na Nyakubahwa KAGAME Paul, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Kuri gahunda y’inama hari ingingo zikurikira:
- Ijambo rya Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi akaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ritangiza inama.
- Kwemeza umushinga w’ivugururwa ry’amategeko y’Umuryango FPR Inkotanyi.
- Kugenzura ibikorwa ku ngingo zikurikira:
- “Kubaka umusingi uhamye w’igihugu cyacu”
- “Umwanya w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga”
- Ijambo rya Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI risoza inama.
Mu ijambo rya Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Nyakubahwa KAGAME Paul, yabwiye Abanyamuryango ko Umuryango uhora wisuzuma aho bibaye ngombwa ukivugurura.
Yasabye ko buri Munyamuryango yajyaho ahora yisuzuma mu mikorere ye, abihuza n’aho ibihe bigeze haba mu gihugu ku Isi hose kugira ngo anoze inshingano ze. Yibukije ko muri FPR Inkotanyi, umuntu aba akwiye guteekereza ku nshingano ze ku giti cye, no kwishakamo ibisubizo, ariko azirikana gukorera hamwe n’abandi.
Nyakubahwa Chairman yibukije kandi ko abantu bakuru bagomba kwitwara neza kugira ngo babere icyitegererezo urubyiruko. Yashimangiye ko abayobozi mu nzego zose bagomba guhora batekereza ku nshingano bafite zo guteza imbere imibereho y’abaturage haba serivisi bakwiye ku gihe.
Nyakubahwa Chairman yibukije, ko nk’Abanyarwanda tugomba gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda, twibanda cyane cyane ku kunoza imikorereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda ndetse tunimakaza n’ibindi byiza biri mu muco wacu.
Nyakubahwa Chairman yasabye urubyiruko kwimakaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu bashishikarira gufatanya n’abandi gukemura ibibazo bihari. Yabasabye kandi kwirinda ingeso mbi z’ubusinzi, ikoresha ry’ibiyobyabwenge n’izindi zagira ingaruka ku buzima bwabo.
Abanyamuryango bagejejweho ikiganiro ku kubaka umusingi uhamye w’igihugu cyacu, n’ikindi kivuga ku mwanya w’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, babyungurana ho ibitekerezo.
Abitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi:
- Biyemeje gusuzuma no kuvugurura imiterere, imikorere n’imikoranire y’inzego kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro, bijyanye n’igihe tugezeho hasigasiwe amahame remezo n’indangagaciro Umuryango FPR Inkotanyi ushingiyeho.
- Biyemeje kurushaho kunoza imitangire ya serivisi no kwegereza abaturage kugira ngo babakemurire ibibazo ku gihe by’umwihariko kurwanya akarengane, kuko Umuryango FPR Inkotanyi ari wo nkingi y’iterambere ry’igihugu.
- Bemeje ishyirwaho ry’urwego rw’Inararibonye rw’Umuryango FPR Inkotanyi.
- Bemeje ivugururwa ry’iningo z’amategeko y’Umuryango FPR Inkotanyi agena:
I. Imiterere ya Komite Nyobozi yo ku rwego rw’igihugu hongerwamo Visi Perezida wa kabiri n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije.
II. Inshingano, imiterere n’imikorere by’urwego rw’Inararibonye rw’Umuryango FPR Inkotanyi. - Batoye ku bwumvikane busesuye Abayobozi bashya muri Komite Nyobozi yo ku rwego rw’igihugu hashingiwe ku mavugurura yakozwe ku ngingo z’amategeko, ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere, Visi Perezida wa Kabiri, Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije aribo:
- Hon. Uwimana Consolée, Visi Perezida wa Mbere
- Hon. Kayisire Marie Solange, Visi Perezida wa Kabiri
- Amb. Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Mukuru
- Bwana Gasana Karasanyi Stephen, Umunyamabanga Mukuru Wungirije
- Biyemeje kwimakaza umuco nyarwanda by’umwihariko kunoza imivugire, imyandikire, n’imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda.
- Biyemeje kunoza ubukangurambaga mu Muryango FPR Inkotanyi hashingiwe ku nahame n’indangagaciro byubaka ireme ry’Abanyamuryango bose bifasha Igihugu gukemura ibibazo bijyanye n’aho ibihe bigeze, haba mu Gihugu cyangwase ku Isi.
- Biyemeje guhwitura abakuru kugira ngo babere urugero rwiza abato, no kuzirikana ibyo urubyiruko rukenewe mu rugendo rw’iterambere.
Leave a Reply