Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 6 ukwakira 2025 ni bwo hatangajwe inkuru y’akababaro y’uko Umurinzi w’Igihango Josephine Murebwayire yitabye Imana mu ijoro ryo ku cyumweru, mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe azize uburwayi.
Ubutumwa bwatangwajwe n’umuryango Unity Club Intwararumuri, buragira buti “Tubabajwe n’urupfu rw’Umurinzi w’Igihango Madamu Joséphine Murebwayire witabye Imana kuri uyu wa 05 Ukwakira 2025 azize uburwayi. Ni igihombo gikomeye ku Gihugu, kuri Unity Club no ku bamumenye bose. Twifatanyije n’umuryango n’inshuti muri ibi bihe by’akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira”
Mu kumuha icyubahiro no kuzirikana ubuzima bwe, uyu muryango wasangije bumwe mu butumwa Josephine yakunze kuvuga, aho yagize ati “Umubyeyi ni Umutima w’Igihugu, ni Umutima W’Urugo.”
Ubutumwa bwo gukomeza inshuti n’umuryango wa Josephine bwatanzwe kandi na Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, wanditse aya magambo:
“Mubyeyi Murebwayire Joséphine ugiye uri intwaza, intwari mu budaheranwa, umubyeyi wa benshi, icyitegererezo ku bato n’abakuru. Wahoraga ukeye useka no mu kababaro, abo wareze bakakwigiraho kuba ingeri. Sinigeze nkubona ukoresha uburakari. N’iyo wibukaga uburyo padiri Deogratias Gakuba yagutoterezaga mu ruhame i Ndera mu Kiliziya wabivuganaga ubupfura wigisha abantu kuba abantu nyabantu, ukabatoza iteka na hose kuba ba nyamutima ukunda abandi utarobunuye, nubwo jenoside yagutwaye abana bose n’umugabo wawe. Wari ufite ubwihangane n’urukundo rutagira imipaka. Wari imfura ya twese idutoza guhora duseka. Wari umucyo uhora uganje. Udusizemo icyuho, tuzakwibuka ubudacogora mfura y’ababyeyi. Tuzahora twigira ku bupfura bwawe. Itahire mubyeyi wizihiye abo wabyaye n’abo wareze. Itahire mucyo wahoraga uganje. Udutahirize miliyoni z’imfura usanze kwa Rugaba. Ruhukira mu mahoro.”
Mu bamenye umubyeyi Josephine Murebwayire, harimo Assumpta Uwera na we wagaragaje akababaro atewe n’uko uwo yafataga nk’umubyeyi we yitabye Imana. Amwibukira kuri byinshi birimo urugwiro, gukunda gusenga, kugira impuhwe no gutanga impanuro ku bato n’abakuru.
Mu butumwa bwe, Uwera yagize ati “Nyagasani weee! …Reka ne gukurikiza amarira Tante! Ruhuka neza Tante, ujyanye ibigwi, nta mwenda usize, ugiye utunganye Nyagasani aguhuze n’abawe wahagarariye neza abiguhere umudari w’ishimwe! Ndababaye ariko reka nkurekure wiruhukire wari ubikeneye! Ugiye mu kwezi kwiza ko gukunda igihugu, kandi mu kwezi k’umubyeyi Bikira Mariya wakunze! … tugize icyuho, ariko dusigaranye urwibutso rw’urukundo rw’Imana muri wowe! Abamalayika bagukikize, ijuru rikwakire mu ntore zaryo! Udusuhurize abandi! Ndagushimiye Tante!”
Safi Mukundwa na we ari mu bamenye Josephine, akamufata nk’umubyeyi we kandi wamuhaye urukundo, akamuha inama, akamuha n’icyizere cy’ubuzima. Mu butumwe bwe, yagize ati “Iruhukire mubyeyi, Ntuzongera kubabara ukundi! Warwanye intambara nziza, watanze ubuzima kandi warirenze uha abandi ubuzima, icyizere n’ibyishimo.”
Josephine Murebwayire yarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Mu rugo rwe yarokotse wenyine kuko umugabo we n’abana babo batandatu bose bishwe, agasigara ari inshike.
N’ubwo yari afite ibikomere ku mubiri no ku mutima, yiyumvisemo umutima wo kwakira abana yabonaga ko basigaye nta babyeyi, nta n’undi muntu mukuru wo kubitaho, baba abo azi n’abo atazi, bose yarabareze.
Murebwayire kandi ari mu batangije itsinda “Humura Nturi Wenyine” ry’ababyeyi b’inshike, bishyize hamwe ngo basangire ubuzima, bahozanye kandi bongere biyubake.
Imana imwakire.
Leave a Reply