Iyo ugiye kugura umuriro w’amashanyarazi ukoresheje telephone igendanwa, ubanza gukanda akanyenyeri (*), ukabona gukurikizaho indi mibare yagenwe na Mobile Money cyangwa Airtel Money, ukaza gusoreza ku kadirishya (#). Icyo gihe, haba hasigaye kwemeza igikorwa, mbere y’uko usabwa umubare w’ibanga, ubundi ugahabwa ubutumwa bukwereka ko umuriro waguze uwuhawe, ukawinjiza muri kashipawa yawe.
Mpereye ku muriro w’amashanyarazi nk’urugero. Ariko no kwishyura fagitire y’amazi, kugura bando za interinete, kugura amainite yo guhamagara, kugurira undi amainite cyangwa amamega, cyangwa kumwohereza amafaranga.
Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, aho abantu basigaye baganira cyangwa bagahurira ku mbuga nkoranyambaga, usanga telephone yarabaye ibiro mu bindi, cyangwa icyumba cy’uruganiriro cyagutse, mbese urubuga rutangirwaho ibitekerezo, urubuga rutanga amakuru, urubuga rubarizwaho ibibazo, urubuga rutanga ibisubizo, ndetse rukaba n’urubuga ruriho ibitutsi, ibishuko, kuyobora no kuyobya.
Twigarukire ku kanyenyeri (*)
Reba muri telephone yawe, urebe imbuga uriho uyu munsi zigusaba icyo twahoze twita “gukora mu mufuka”. Usanze uri ku rubuga rwo gutabara uwagize ibyago. Hari urundi rubuga wisanzeho rwo gutwerera umusore cyangwa inkumi mwiganye cyangwa mwareranywe. Hari n’urundi uriho rwo gushyigikira umuntu warwaye cyane, ukeneye ubufasha bwo kuvurirwa hanze.
Komeza urebe neza, urasanga hari urundi rubuga rw’umudugudu wanyu, na ho usabwa kugira icyo utanga. Ku kazi se buriya nta bwo mwitegura guhemba umwe muri mwe uherutse kwibaruka? Ongera witegereze neza urasanga hari nimero babahaye yo koherezaho amafaranga. Uranasanga imbere y’izina rya buri muntu hari umubare w’amafaranga, n’akamenyetso ko yamaze kwishyura cyangwa atarishyura.
Muri ibyo byose rero, ntawugihaguruka ngo ashyire undi amafaranga. Nta n’ucyohereza intumwa ngo nshyirira naka ibi bintu. Uri i Kamembe yoherereza uri Nyakarambi, uwa Gishambashayo akoherereza uwo muri Vunga, naho uwa Kaborogota, akoherereza uwo mu Kinigi, mu gihe uw’i Munyaga yoherereza uw’i Bweyeye; ndetse n’abari mu mahanga barohereza mu kanya nk’ako guhumbya.
Mperutse kuganira n’umwe mu nshuti zanjye, ambwira ko amaze amezi arenga abiri atarakora ku giceri cyangwa inote. Ati “Konti nazihuje na MoMo, aho nkeneye kwishyura hose nkanda akanyenyeri, haba ku igaraje cyangwa kuri sitasiyo, haba kuwishyurira abana ishuri cyangwa kubahahira, haba kwishyura ay’isuku cyangwa umutekano mu mudugudu, no mu kimina mbamo iyo igihe kigeze nkanda akanyenyeri cyangwa bakakankandira.
Gutwerera, gutura mu Kiriziya no mu rusengero, kugura igicuruzwa, kurangura, kwishyura amafaranga y’ishuri, kwishyura imisoro, muri resitora, mu kabari, imiti muri farumasi, kwishyura itike y’imodoka, motari kuri moto, serivisi z’irembo… byose byiswe “gukanda akanyenyeri”
Ntituzongera kubaho nka mbere
Mu gihe COVID-19 yari yaduhejeje mu nzu, hari igitekerezo nasohoye mu kinyamakuru IGIHE, nyiha umutwe ugira uti “Ntituzongera kubaho nka mbere”. Muri iyo nyandiko hari aho nagize nti “Bayi bayi ihererekanya ry’inoti”, ngaragaza ko Kashilesi izashyirwa mu bikorwa bidasabye ubundi bukangurambaga. Benshi bakoresheje ihererekanya ry’amafaranga bifashishije telefoni. Iki gitekerezo gisoza kigira kiti “Niba ibi byarashobotse mu bihe bikomeye nk’ibi, bizatunaniza iki mu bihe bisanzwe?”
Magingo aya n’usaba umuvandimwe, inshuti cyangwa undi baziranye kumuha amafaranga kubera impamvu runaka, kumugurira agacupa (kumusengerera), kumuha bya gicuti (kumuremera), usanga ijambo risigaye rikoreshwa ari “kanda akanyenyeri”
Iki ni ikimenyetso ko u Rwanda rwamaze kwinjira mu bukungu bushingiye ku ikoreshwa ry’ifaranga ritagaragara (ritari inote cyangwa ibiceri) haba mu buryo bwose bwo gukoresha amafaranga, inyito ibangukiye benshi ikaba ari “Gukanda akanyenyeri”
Abakunda gukoresha ibirari by’insigamigani, ubu bashobora kuvuga ngo “gukanda akanyenyeri” byadutse ahagana mu mwaka wa 2020, ubwo byashyirwagamo imbaraga mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, abanyarwanda bagashishikarizwa kudahererekanya inote n’ibiceri mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza indwara, nuko icyari ikibazo cy’ubuzima, birangira gifashe intera yo mu rwego rw’ubukungu.
Imvugo ubu yabaye imvugo: Kanda akanyenyeri.
Leave a Reply