Category: Kinyarwanda

  • Gare ya Nyanza izaba yimuwe ku i Rebero mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Gare ya Nyanza iherereye mu karere ka Kicukiro, mu marembo ya Kigali werekeza mu karere ka Bugesera, izimurirwa by’agateganyo kuri Canal Olympia ku i Rebero mu gihe cya Shampiyona y’Isi ry’Umukino wo gusiganwa ku magare.

    Aho abagenzi bategera imodoka i Nyanza ya Kicukiro ni ku muhanda Kigali – Bugesera, umwe mu mihanda izakoreshwa n’abasiganwa ku magare mu irushanwa riteganyijwe kuva ku itariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko kwimura by’agateganyo gare ya Nyanza ari kimwe mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w’abagenzi n’abasiganwa no gutuma irushanwa rigenda neza.

    Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa ku magare (UCI) rivuga ko iyi shampiyona izagaragara ku ma televiziyo mu bihugu 124 binyuze ku mashene mpuzamahanga 22 n’imbuga nkoranyambaga, harimo n’ibitangazamakuru bya RBA ari byo Televiziyo y’u Rwanda RTV NA KC2.

    Shampiyona y’Isi ry’Umukino wo gusiganwa ku magare ni ubwa mbere izaba ibereye ku mugabane wa Afurika. Biteganyijwe ko izakurikirwa n’abasaga miliyoni 330 ku mateleviziyo ku isi hose, ari bo bakurikiye iri siganwa mu gihe iryaberaga i Yorkshire mu Bwongereza mu mwaka wa 2019 ryakurikiwe n’abasaga miliyoni 329.

    Abatuye umujyi wa Kigali bemerewe kandi kuzirebera irushanwa hirya no hino ku mihanda aho rizanyura, kugira ngo bishimire abakinnyi, umukino n’amakipe bakunda.

  • “La Une” igiye kujya inabagezaho inkuru mu Kinyarwanda – Ubwanditsi

    Kuva muri Gashyantare 2025, Ikinyamakuru “La Une” yatangiye kubagezaho amakuru, isesengura n’ibitekerezo ku bibera mu Rwanda, mu karere ndetse no ku isi hose, binyuze mu nkuru n’isesengura mu rurimi rw’Igifaransa binyuze ku rubuga www.laune.rw.

    Twagiye tunabagezaho ibiganiro binyuze ku muyoboro wa YouTube La Une TV-Rw”, bituma ibyo tubategurira birushaho kugera ku bantu benshi mu majwi n’amashusho.

    Uyu munsi tubazaniye indi nkuru nziza. Mu ntambwe nshya, twabafunguriye kuri uru rubuga idirishya rishya muzajya musangamo amakuru, isesengura n’ibitekerezo biteguye kinyamwuga kandi bijyanye n’ibyifuzo abakunzi bacu bakomeje kutugezaho.

    Muri uru rugendo rwo gutanga umusanzu wacu mu kubaka itangazamakuru ry’umwuga mu Rwanda, twumvise neza ibyifuzo by’abasomyi bacu kandi dukomeye ku ntego yo kubagezaho amakuru yizewe, ateguranywe ubuhanga kandi abagezwaho mu gihe gikwiye. Ni muri urwo rwego twafashe icyemezo cyo kubafungurira idirishya rishya mu Kinyarwanda kuri uru rubuga rwacu kandi rwanyu.

    Ikinyarwanda ni ururimi ruhuza Abanyarwanda, baba abari mu gihugu cyangwa abo hanze yacyo. Ni indorerwamo y’umuco, indangagaciro n’umurage by’igihugu n’abagituye. Basomyi bacu, Ikinyarwanda kije kongera kubegereza ikinyamakuru cyanyu “La Une”, aho muri hose, no gushimangira ubushake bwo kubaka itangazamakuru rigenewe bose.

    Muri iri dirishya rishya dufunguye, ku rubuga rwacu muzahasanga amakuru agezweho, isesengura ryimbitse, inkuru zicukumbuye n’ibitekerezo, byose byubakiye ku ndangagaciro z’itangazamakuru ry’umwuga.

    Komeza usure “La Une”. Ba hafi y’ikinyamakuru cyawe kugira ngo hatagira na kimwe kigucika ku buzima bw’igihugu n’ibibera hirya no hino ku isi.

    “La Une” ni ikinyamakuru cyacu twese.