Dutabare Ikinyarwanda cyugarijwe n’ibyonnyi byinshi muri iki gihe – Minisitiri Bizimana

Written by

in

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene arasaba ababyeyi, abarimu n’abayobozi kurushaho gukunda no gukoresha Ikinyarwanda mu mvugo no mu nyandiko.

Ku cyicaro cya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) habaye ikiganiro cyahuje Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho n’abanyamakuru cyibanze ku gukangurira Abanyarwanda gukunda no gukoresha neza Ikinyarwanda mu buzima bwa buri munsi no ku bikorwa byo gutegura Umunsi w’Intwari wizihizwa ku wa mbere gashyantare buri mwaka.

Ni ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri Bizimana, ari kumwe na François NGARAMBE, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, hamwe na Amb. Robert Masozera, Intebe y’inteko, uyobora Inteko y’Umuco.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko ari ngombwa ko buri Munyarwanda yiga, avuga, kandi agakoresha neza Ikinyarwanda hose kandi iteka kuko ururimi ni imwe mu nkingi z’ingenzi zigize umuco w’u Rwanda kandi ruhuza Abanyarwanda bose. Yavuze ko ururimi ari urwo kubungabungwa haba mu muryango, ku kazi, mu mashuri, mu nama n’ahandi hose abanyarwanda bahurira.

Avuga ku ruhare rw’abahanzi mu kwangiza ururimi, Minisitiri Bizimana yatanze urugero rw’ijambo GUTWIKA, rikunze gukoreshwa n’abo mu myidagaduro; ugasanga bavuga ngo umuhanzi runaka yahatwitse, harashya. Ati “iri jambo nta na hamwe ryaba ryiza kuko rishobora kwibutsa igihe cy’itwikwa ry’amazu y’abatutsi”.

Yanenze ababyobozi basanzwe bazi neza Ikinyarwanda bajya kuganira n’abaturage, bagakoresha amagambo y’ikinyarwanda avanze n’ay’indimi z’amahanga cyane cyane icyongereza n’igifaransa.

Yakomoje no kuri Sosiyete z’ubwishingizi, hamwe na za banki zikoresha amasezerano ku bakiriya bazo mu zindi ndimi zitarimo Ikinyarwanda.

Ibyonnyi bibangamiye ururimi rw’ikinyarwanda

Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco bwerekanye ko hari impamvu nyinshi zituma Ikinyarwanda kititabwaho neza haba mu mvugo no mu myandikire.

Muri izo mpamvu harimo kuvanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga, aho bamwe babyumva nk’ikimenyetso cy’ubuhanga, ubusirimu cyangwa kujijuka, hakaba ubunebwe bwo kwandika no gusoma mu Kinyarwanda ndetse n’imyumvire yo kutumva ko hari amasomo nk’ubugenge cyangwa andi masomo y’ubumenyi bishobora kwigishwa neza mu Kinyarwanda.

Abanyarwanda bagera kuri 99,7% bazi ururimi rw’ikinyarwanda. Ubushakashatsi bwagaragaje ko 70,6% muri bo bakoresha neza Ikinyarwanda, mu gihe 14,5% byagaragaye ko bafite ubumenyi buke muri urwo rurimi.

Abahanzi, abanyamakuru, abayobozi, abanyamadini, abakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, ababyeyi n’abarezi bagaragajwe nka bamwe mu bangiza ururimi rw’ikinyarwanda, kandi bakaba ari na bo bagomba kuba igisubizo cyo kwigisha, gukoresha neza Ikinyarwanda no kugisigasira.

Intebe y’inteko yatangaje ko Umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire usanzwe wizihizwa tariki ya 21 gashyantare, wimuriwe ku wa 24 z’uko kwezi, ukazahabwa umwihariko ugenewe urubyiruko, ahanateganyijwe amarushanwa mu mashuri.

Avuga ku bikorwa by’ubutwari, Bwana Francois Ngarambe, yagize ati: “Ubutwari umuntu ntabivukana, umuntu arabutozwa kandi ntiwaba intwari y’u Rwanda udafite ururimi rw’u Rwanda, ni ngombwa rero kwiyambura ibisigisigi by’ubukoloni.”

François NGARAMBE yatangaje ko bimwe mu bikorwa byo kwizihiza umunsi w’intwari birimo amarushanwa y’amagare, ibiganiro n’abanyamakuru, Igitaramo cyahawe inyito “Dusingize Intwari z’u Rwanda” kizaba ku wa 31 mutarama 2026, irushanwa ry’umupira w’amaguru no kwizihiza umunsi nyirizina ku wa mbere gashyantare 2026.

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *