Ubutumwa bw’isabukuru y’amavuko ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

Written by

in

Ku wa 23 Ukwakira 1957, ni bwo yabonye izuba. Nyuma y’imyaka mirongo itandatu n’umunani, uwari umwana, ubu ni umwe mu bayobozi bubashywe mu Rwanda no muri Afurika kubera imiyoborere ye ihamye: Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2025, ntitwizihiza isabukuru y’umuntu gusa, ahubwo tunazirikana urugendo rw’indashyikirwa rw’umuyobozi ukunda igihugu, nyir’ubuzima busangiye amateka n’’igihugu cyamwibarutse.

Kuva mu myaka y’ubuhungiro kugeza ku rugamba rwo kubohora igihugu, kuva ku rugamba rwo guharanira ubwigenge no kongera kubaka igihugu cyari cyarasenyutse, ubuzima bwe ni isomo ry’ubwitange no gukunda igihugu.

Ubuto bwe yabutuye u Rwanda, ubwo yinjiraga mu muryango wa FPR-Inkotanyi, maze agafatanya na bagenzi be mu rugamba rwo kubohora urwa Gasabo. Ku isonga ry’urugamba, yayoboye intambara yamaze hafi imyaka ine, isozwa no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwabaye ku isonga ry’urwo rugamba, ni na we muyobozi ku isonga ryo kubaka amahoro  mu banyarwanda mu miyoborere ifite intego-cyerekezo eshatu: Kuba umwe, Kubazwa inshingano no Gutekereza byagutse cyangwa Kureba kure.

Yazahuye u Rwanda rwari rwarabaye umuyonga, aruha icyitegererezo cy’igihugu cyiyubatse kandi cyiyemeje gutera imbere. Imihanda, amashuri, amavuriro, umutekano imbere no hanze y’igihugu, imibereho myiza, ubutabera, uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza: ibi n’ibindi, ni ibimenyetso by’igihugu cyagaruriwe ishema n’icyubahiro mu ruhando rw’amahanga.

Ubwo yizihiza imyaka 68 uyu munsi, twifurije isabukuru nziza umuyobozi uhamye, isoko ry’ihumure n’icyizere: umuyobozi uhuje n’abo ayobora, indacogora ku ntego yo guha u Rwanda ijabo n’ijambo.

Isabukuru nziza Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Muri uyu mwaka mushya, tubifurije ubuzima bwiza, amahoro, ubuhanga n’ubutwari mu rugendo rwo gukomeza kuyobora igihugu cyacu.

Ubwanditsi bwa La UNE

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *