Kuva ku wa 7 kugeza ku wa 13 Mata 2026, ni icyumweru cy’icyunamo aho abanyarwanda bunamiye ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuzirikana amateka no kwiyemeza gufata ingamba zo gukomeza kubaka igihugu cyunze ubumwe, kizira amacakubiri, kitazongera kubamo Jenoside ukundi.
Iki cyumweru dusoje ni igice cy’urugendo rw’iminsi 100 yo kwibuka, itangira ku wa 7 mata igasozwa ku wa 3 mata, umunsi ubanziriza kwibohora aho ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafataga umurwa mukuru Kigali, itariki ifatwa kandi nk’umunsi wo guhagarika Jenode.
Igikorwa cyo gutangiza iki cyumweru cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kiyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Uwo munsi waranzwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside no gucana Urumuri rw’Icyizere ruzamara iminsi 100 yose yo kwibuka.
Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika yashimangiye ko u Rwanda rutakwicwa Kabiri, abanyarwanda batakwicwa kabiri, anasaba Abanyarwanda gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Muri iki cyumweru, habaye ibikorwa bitandukanye birimo n’inama mpuzamahanga ku gukumira Jenoside, yagaragaje impungenge ku ikwirakwira ry’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abitabiriye iyi nama bagaragaje impungenge ku ruhare rw’umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko Umuryango w’Abibumbye mu gutererana abatutsi, ibi bikaba bisa n’ibirimo kubera muri Kongo ingabo za Loni zirebera.
Muri iki cyumweru kandi hakozw ingendo zo Kwibuka harimo urwabaye ku wa 7 Mata. Urundi rugendo rwabaye ku wa 11 Mata, by’umwihariko ku Kicukiro mu rwego rwo kuzirikana urugendo abari bahungiye ahari hakambitse ingabo za Loni mu ishuri rya ETO, zikanga kubakira, nyuma zikaza kwicirwa ku musozi wa Nyanza.
Wabaye umwanya wo kuzirikana amateka y’agahinda k’abari bizeye kurindwa n’ingabo za Loni, ariko bakaza gutereranwa bagasigara mu maboko y’abicanyi. Ibi bikorwa byongeye kwibutsa uburemere bw’uruhare ruke rw’umuryango mpuzamahanga mu gutererana abaicwaga.
Muri iki cyumweru kandi habaye igikorwa cyo kwibuka abanyamakuru bishwe muri Jenoside. Abanyamakuru b’iki gihe basabwe gukura amasomo ku mateka, birinda gukoresha itangazamakuru mu kubiba urwango nk’uko byakozwe na bamwe mu bayoboye itangazamakuru ryagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.
Ku wa 13 Mata hasozwa icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’Igihugu. Uyu munsi wahariwe kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa kibera ku Rwibutso rwa Rebero mu Mujyi wa Kigali. Ni umwanya wo kunamiora abanyapolitiki bishwe bazira ko ari abatutsi cyangwa ibitekerezo byabo byarwanyije cyangwa bitari bishyigikiye umugambi wa Jenosde.
N’ubwo icyumweru cy’icyunamo kirangiye, ibikorwa byo Kwibuka byo bizakomeza mu gihugu hose hakurikijwe amatariki Jenoside yakoreweho mu bice bitandukanye by’Igihugu, kugeza ku wa 3 Nyakanga, umunsi ubanziriza kwizihiza Umunsi wo Kwibohora.
Muri iyi minsi 100, hateganyijwe kandi by’umwihariko igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye, aho ababyeyi n’abana bose bishwe, ntihasigara n’uwo kubara inkuru. Biteganyijwe ko iki gikorwa kizabera mu turere twose tw’u Rwanda ku matariki buri karere kazagena.
Kwibuka si igikorwa cy’icyumweru, si n’igikorwa cy’iminsi 100 gusa. Kwibuka ni inshingano ihoraho. “Kwibuka twiyubaka” ni intego y’Abanyarwanda igamije gukomeza kwiyubaka bahereye ku mateka yabo. Kwibuka ni uguha icyubahiro abazize Jenoside, gufasha abarokotse no gukumira ko Jenoside yakongera kubaho.
Icyumweru cy’icyunamo kirarangiye, ariko kwibuka byo birakomeje kandi bizahoraho. Ni yo nkingi yo kurinda u Rwanda n’akarere rurimo Jenoside, no kubaka ejo hazaza harangwa n’ubumwe n’umutekano birambye.
Leave a Reply