Guverinoma ya Burkina Faso yatangaje ko visa zose zakenerwaga n’abaturage b’ibihugu bya Afurika zizajya zitangwa ku buntu. Uyu mwanzuro yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Nzeli 2025.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana, Abanyafurika bashaka gusura Burkina Faso bazajya babanza kuzuza impapuro zisaba visa hifashishijwe ikoranabuhanga, hanyuma ubuyobozi bugasuzuma iyo dosiye. Niyemererwa, visa azayihabwa nta kiguzi.
Minisitiri Sana yasobanuye viza zitavanyweho, ko ahubwo ahubwo buri munyafurika uzuzuza ibisabwa azajya ayihabwa ku buntu.
Mbere y’iyi ngingo nshya, visa y’ubukerarugendo y’igihe gito yaguraga nibura ibihumbi 55 by’amafaranga ya CFA (angana na 84 €), mu gihe iya visa y’ubucuruzi yageraga ku bihumbi 93,5 bya CFA (angana na 142 €).
Guverinoma ya Burkina Faso ivuga ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye igamije kongera imibanire ishingiye ku bumwe n’ubuvandimwe hagati y’abaturage b’Afurika. Minisitiri Sana yagize ati : “Ni intambwe yo gukomeza imiyoboro y’amateka n’ubuvandimwe dufitanye nk’Abanyafurika,”.
Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko ikigamijwe ari uguhindura Burkina Faso “igihugu gihaye ikaze Abaturage b’Afurika”, no kugaragaza ubushake bwa politiki mu guteza imbere urujya n’uruza rw’abantu kuri uyu mugabane.
Burkina Faso
Burkina Faso ni igihugu kidakora ku Nyanja, giherereye mu karere ka Sahel mu Burengerazuba bwa Afurika, gihana imbibi n’ibihugu bitandatu ari byo Mali mu majyaruguru, Niger mu burasirazuba, Bénin na Togo mu majyepfo y’uburasirazuba, Ghana mu majyepfo, na Côte d’Ivoire mu majyepfo y’uburengerazuba. Ni igihugu kizwi cyane ku muco n’ubugeni byacyo, harimo ubukorikori, imurikagurisha n’imyidagaduro, bikigira izingiro ry’umuco muri Afurika.
Ubukungu bwacyo bushingiye cyane ku buhinzi bw’ibijumba, amasaka, ibigori n’umuceri ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane zahabu, ari yo igize isoko rinini mu bicuruzwa byoherezwa hanze.
Burkina Faso iyobowe na Kapiteni Ibrahim Traoré, kuva mu mwaka wa 2022 wahiritse ku butegetsi Lieutenant-colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, wari umaze amezi arindwi gusa uyoboye icyo gihugu nyuma y’uko na we yari yarahiritse ubutegetsi bwa Roch Marc Christian Kaboré muri Mutarama 2022.


