Umuyobozi w’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremara, yifashishije urubuga rwa X yatanze ikiganiro kigaruka ku buryo Abanyarwanda bo hambere bareraga abana babo. Muri icyo gihe, umwana ntiyatafatwaga nk’uw’ababyeyi bamubyaye gusa, ahubwo yabaga ari uw’umuryango n’igihugu.
Mu Rwanda rwo hambere, umwana ntiyaharirwaga ababyeyi be gusa. Yafatwaga nk’umwana w’umuryango mugari n’abaturanyi. Ba nyirasenge, ba nyirarume, ba se wabo, ba nyina wabo, ndetse n’umuturanyi, bose bagiraga uruhare mu kumuha uburere.
Rutaremara yagaragaje ko “Umubyeyi wese yari umubyeyi wa buri mwana, n’umwana wese akaba uwa buri mubyeyi”. Uburere bw’abana bwari ubwa rubanda: buri muntu mukuru yari afite inshingano zo kwigisha umwana indangagaciro, umuco n’imirimo y’ingenzi.
Uburere bwatangiraga mu rugo
Umwana akivuka kugeza agize imyaka 14 y’ubugimbi cyangwa ubwangavu, uburere bwe bwatangiriraga mu rugo. Ibi byabaga binyujijwe mu kwigana ibyo ababyeyi n’abakuru bakoraga:
- Umukobwa yitozaga imirimo yo mu rugo: kurera no guheka abana, guteka, gusasa, gukubura no kwambara nk’abakuze.
- Umuhungu yitozaga imirimo y’mbaraga n’ubutwari biciye mu mikino: kurashisha impiru, gusimbuka, kurushanwa mu kwiruka, gutera uruziga, kubuguza no gukirana.
Umugoroba warageraga abana bose bakajya mu bitaramo by’imiryango aho bumvaga imigani, ibisigo, ibyivugo n’amateka y’igihugu. Ni ho bakuraga ubumenyi bw’indangagaciro, amateka n’imigenzo. Ku mugoroba bajyaga mu bitaramo by’abantu bakuru bakumva amakuru y’abantu bakuru. Kuko hari imirimo imwe yaberaga mu bitaramo abagore batari bahejwemo nko gusiga, indirimbo no kuvuga amateka. Mu Bucurabwenge abagore wasangaga ari benshi.
Kwinjizwa mu muryango mugari
Iyo umwana w’umuhungu yabaga arengeje imyaka 16, uburere bwe bwajyaga ku rundi rwego:
- Abadafite ubushobozi: bagumaga mu rugo, bakiga imirimo isanzwe ariko bakongeraho amasomo y’ubwirinzi: kumasha, gutera icumu, gukinga ingabo no kwirwanaho.
- Abifite ubushobozi buciriritse: boherezaga abana babo ibutware. Aho ni ho batozaga ubuhanga bwo kurwana no kwitabira ibitaramo by’abantu bakuru. Abo ni bo bavuyemo ingabo z’i butware, nk’Abashakamba.
- Abifite kurushaho: boherezaga abana babo ibwami, aho bigaga intwaro n’ubuhanga bwo kurwana, ariko banigaga imiyoborere n’ubuzima bw’igihugu. Aho havuyemo ingabo z’i bwami, nk’Ingangurarugo.
Ku ruhande rw’abakobwa, yaba umukene cyangwa umukire, bose bategurwaga kubaka urugo. Nyirasenge na nyinawabo babaga bafite inshingano zo kubakurikirana no kubategura mu mico no mu mirimo. Ariko nabo ntibabuzwaga kwitabira ibitaramo aho bumvagamo indirimbo, imigani, gusiga no gusobanurirwa amateka.
Uburere mu Rwanda ntibwari ugutoza gusa gukora imirimo cyangwa kwiga intwaro. Bwabaga bugamije kurera umunyarwanda ufite indangagaciro z’ubutwari, ubumuntu, ubwitange, no kumenya amateka y’igihugu.
Mu magambo ya Tito Rutaremara, uburere n’uburezi byari “isano ikomeye y’umuryango n’igihugu,” aho buri wese yagiraga uruhare mu kurera no kwigisha abana bose.
Inyandiko ya Tito Rutaremara ntigaruka gusa ku mateka y’uburere mu Rwanda, ahubwo ni n’isomo rikomeye ry’uko sosiyete nyarwanda yabagaho mu bumwe n’ubufatanye, ikarera abana bose nk’abayo.
Leave a Reply