Muri gahunda y’inyandiko ageza ku bamukurikira ku rubuga rwa X, Inararibonye y’u Rwanda Tito Rutarema yagaragaje uko umugabane wa Afurika washegeshwe n’abazungu.
Mu gitekerezo cy’uyu munsi yateruye ingingo eshatu: uko abazungu banditse Filozofi y’uko abantu barutanwa, uko sosiyete ziyubatse n’uko ubucakara bw’abazungu bwashenye Afurika.
Nk’uko asanzwe ageza ibitekerezo ku bamukurikira yavuze ko nyuma yo kugaragaza uko abazungu bakoronije Afurika ari bwo azabaganiriza ku mateka bwite y’u Rwanda. Ati “uko abazungu banditse Filozofi y’uko abantu barutanwa, iki gitekerezo twari twarakivuzeho, reka tubibutse ibitekerezo twavuzeho mbere….”
Inkomoko ya kure mu ntekerezo y’abazungu ku birabura
Inararibonye Tito Rutaremara yagaragaje Uko abahanga b’abazunga bavugaga amako y’abatuye isi uko barutwana, uko sosiyete z’abatuye isi zagiye zikura kugeza ku kubaka Leta n’uko abahanga b’abazungu bibwiraga ko ubwenge n’amajyambere ya muntu bituruka mu bihugu bikikije inyanja ya Mediterran gusa.
Uko amoko ya muntu arutwanwa bikurikije intekerezo z’abahanga b’abazungu
Mu nyandiko y’uyu munsi, agaragaza ko ngo Abazungu bafite uruhu rwera, bafite imisatsi n’amaso y’imisheru ndetse n’abandi bafite imisatsi yirabura n’amaso y’ubururu bari ku rwego rwo hejuru basumbaga abandi bose ku isi.
Ku rwego rwa kabiri, hakaba abafite uruhu rw’umuhondo n’imisatsi yirabura n’amaso acyebamye.
Urwego rwa gatatu, rwari urw’abafite uruhu rutukura n’imisatsi yirabura n’amaso yirabura.
Naho urwego rwa kane ari rwo rwa nyuma, mu bitekerezo by’abazungu, rukaba urw’abafite uruhu rwirabura n’imisatsi y’injwenge n’iminwa minini, bakaba ari bo bo ku ku rwego rwa nyuma ruri hafi y’inguge.
Ibi byagaragazaga ko mu miterereze y’abahanga b’abazungu bo hambere:
- Abazungu bera ari bo bafite ubwenge karemano bwo hejuru cyane. Bakanibwira ko ari bo bazanye ubumenyi bwinshi n’amajyambere y’ukuri.
- Abafite umubiri usa nk’umuhondo bavugaga ko na bo baremanywe ubwenge ariko butangana n’ubwabazungu, bishobora kuba ari byo byatumye barabategeka.
- Ab’uruhu rutukura ngo na bo bari bafite ubwenge ariko buri hasi cyane y’ubw’abazungu n’abimihondo, ari cyo cyatumye abazungu bumva bagomba kubategeka, byakwanga bakabarimburaho nk’uko babigenje muri Amerika.
- Abirabura bo bavugaga ko Imana yabahaye utwenge duke cyane mbese turi hafi y’utw’ingunge, icyo bari bashoboye ni ugushaka ibibatunga no kubyara abana.
Tito Rutaremara agaragaza ko abazungu bageze muri Afurika no mu Rwanda basanga baribeshye cyane. Ngo n’ubwo abazungu babyanditse gutya kandi hakaba hari benshi bakibitekereza gutya, Siyanse yerekanye ko iyi Filozofi yabo ipfuye, ndetse ahubwo yanerekanye ko inkomoko y’umuntu ishobora kuba muri Afurika.
Umwanditsi asoza yizeza abamukurikira kuri X ko ibi azabiganiraho ikindi gihe, akazanagaragaza uko sosiyete zagiye ziyubaka.
Leave a Reply